Dukomeje intambwe tugana heza
aho twavuye Ni kure koko, n'umwijima Ni inzozi mbi, Rwanda wazize iki?
TURIBUKA.
Kera Na Kare bene Gihanga bari bahuje bagabirana, bahana inka nabageni, gusabana byari umuco rwose, gutarama bigatinda koko inkera z'amahoro tukazirara.
TURIBUKA.
Babyeyi Kuki mwagiye, Hari Kare twari tukibakeneye. Mwarimo abavandimwe tugashyigikirana, mwarimo ibibondo, mwarimo inshuti,... kuba tutabafite nubu biratugoye.
Iyo muba mugihari ngo murebe
Ngo murebe ko twakuze, kubaho mudahari byari inzira ndende ariko 25 irashize ingaruka duhangana nazo buri munsi amanywa n'ijoro U Rwanda ruraguka, Iterambere turigeze kure aho tujya ho harahebuje kuko dukataje mu Kwibuka Twiyubaka.
Harabaye ntihakabe ntituzatse uwo twazimije, kubabarira biturange kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside bibe ihame, turwanye ikibi kidusubiza inyuma kutishobora ntibikabe intego, duhore twibuka abacu, tudaheranwa n'agahinda.
TWIBUKE TWIYUBAKA.
©hope_kabeb
H